ycliper

Популярное

Музыка Кино и Анимация Автомобили Животные Спорт Путешествия Игры Юмор

Интересные видео

2025 Сериалы Трейлеры Новости Как сделать Видеоуроки Diy своими руками

Топ запросов

смотреть а4 schoolboy runaway турецкий сериал смотреть мультфильмы эдисон
Скачать

🔥Gen Kabarebe n'abasirikare 1700 muri Operation Kitona🔥

Автор: Intsinzi TV

Загружено: 2021-10-03

Просмотров: 282108

Описание: OPERATION KITONA
Ndabizi neza ko rimwe waba ubivanye kuri mugenzi wawe cyangwa se mu itangazamakuru cyangwa abandi bantu baganira ushobora kuba warumvise inkuru y’igikorwa cyakataraboneka kandi ntagereranywa cya kigisirikare cy’ingabo z’u Rwanda zakoze mu gihe cy’intambara yiswe iyakabiri ya Congo yo kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2003.iki gikorwa cyamenyekanye ku Izina rya Operation KITONA. Iyi Operation KITONA ni igikorwa cya Gisirikare cyakozwe mu buryo busa nubutumvikana kuburyo kugeza nubu kikigishwa mu mashuri ya Gisirikare hose mu Isi kubera ubuhanga bwakataraboneka cyakoranywe mu buryo bwose bushoboka ndetse n’Uwayoboye iki gikorwa Jenerali James KABAREBE ni Umusirikare w’ibigwi bihambaye mu Isi byatumye Izina rye riguma hafi yabandi ba Jenerali bibirangirire mu Isi. Uyu munsi ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME mu by’umutekano.iyi Operation KITONA yakataraboneka rero niyo natwe tugiye kugarukaho ngo tukubwire uko yagenze nuko yakozwe .iyi ni Intsinzi Tv.uwateguye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndetse wagitunganijwe mu majwi ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.

Iki kiganiro mu kugitegura nifashishije inyandiko yitwa “The Kitona Operation:RWANDA’S GAMBLE TO CAPTURE KINSHASA AND THE MISLEADING OF AN “ALLY” Yanditswe na James STEJSKAL uyu n’umuhanga mu bijyanye na Politiki n’Umutekano mpuzamahanga ndetse n’amateka y’igisirikare mu Isi. Kandi uyu yabaye muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’amerika I Kigali mu Rwanda kuva mu 1997 kugeza mu 2000 byatumye aba umwe mu bantu bafite byinshi bazi mu ntambara yiswe iya Congo ya Kabiri byanamuhaye ubushobozi bwo kwandika ku gikorwa cyakataraboneka cya operation KITONA.
Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 1997 ingabo za AFDR zari ziyobowe na Laurent Desire KABILA zigaruriye umujyi wa Kinshasa binashyira akadomo k’imyaka 32 kubutegetsi bw’umunyagitugu umugabo w’igihangange kandi w’icyamamare Marchal w’Umuzayirwa Mobutu Sese Seko. Izi ngabo za AFDR za Laurent Desire Kabila zari zihuriyemo abanyarwanda ndetse n’izindi ngabo z’ibindi bihugu birimo u Burundi na Uganda zikigera I Kinshasa ntakindi cyakurikiyeho uretse kugeza Laurent Desire Kabila ku mwanya wo kuba Perezida wa Zaire niko icyo gihugu kitwaga icyo gihe ndetse mu byo yahise akora mbere y’ibindi ni uguhindura iryo zina noneho kitwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ubwo ni nabwo yahisemo James KABAREBE wari umuyobozi wa Gisirikare wa AFDR wari ufite ipeti rya Koloneri icyo gihe ahita amugira umugaba mukuru w’ingabo z’igisirikare gishya cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
James KABAREBE mu byo yakoze byose kwari ugufasha KABILA ngo abashe kugira inzego zihamye za Gisirikare kuko niwe waremye igisirikare cya congo kuko KABILA ntacyo yarafite. Kabila amaze kuba Perezida no kuryoherwa n’ubutegetsi nibwo ibihugu bitifuzaga umubano we n’u Rwanda byari birangajwe imbere n’Ubufaransa byaje byereka KABILA uburyo abanyarwanda bari ikibazo muri Congo maze nawe koko abibona atyo maze ahitamo gutera u Rwanda umugongo ahubwo afatanya nabandi barurwanyaga barimo n’imitwe yashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugaruka gusoza umugambi wa jenoside.
Kwiyunga KABILA n’iyi mitwe cyari ikimenyetso ndakumirwa cyuko noneho aba bombi bashakaga gusenya u RWANDA ntakabuza.gusa Iyo migambi yose KABILA yabonaga ko atayipanga agifite ingabo z’u Rwanda mu gihugu cye ndetse na James KABAREBE akiyoboye ingabo ze
Nibwo rero hashize igihe cy’umwaka umwe umubano mwiza wari hagati y’u Rwanda na Congo ya KABIRA wahise wangirika ntiwaba ugikomeje ndetse ubwo KABILA nabamufashije mu rugamba rwo kwirukana Mobutu kubutegetsi baba barashwanye.mu byambere Laurent Desire KABILA yahise akora ni ukwirukana Ingabo z’u RWANDA zari kubutaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo . nubundi yahereye kuri James KABAREBE wari waramuhaye Serivisi zagatangaza zo kuyobora urugamba rwamupfumbatishije ubutegetsi aho yamukuye ku mwanya wo kuyobora ingabo aranamwirukana.undi nawe akora ibishoboka byose ataha mu rugo.
Kuri iyi nshuro u Rwanda rwahise rubibona neza ko KABILA yararugambaniye kandi rwarakoze byose ngo agere kubutegetsi.byose yarabyirengagije akaba yaragiye gukorana n’imitwe irurwanya mu ntambara bari bagiye kurugabaho. U Rwanda narwo ntirwari rwiteguye kubona ibyo biba ntirwari rufite impamvu nimwe yo kubyemera.ubwo narwo nibwo rwafashe umwanzuro wo kumutanga rukamugabaho ibitero atarisuganya.

Не удается загрузить Youtube-плеер. Проверьте блокировку Youtube в вашей сети.
Повторяем попытку...
🔥Gen Kabarebe n'abasirikare 1700 muri Operation Kitona🔥

Поделиться в:

Доступные форматы для скачивания:

Скачать видео

  • Информация по загрузке:

Скачать аудио

Похожие видео

IKI GITONDO LE 31|12|2025 IBY'U RWANDA, BURUNDI NA CONGO BIRAHINDUTSE, NEVA NA TSHISEKEDI BATONGANYE

IKI GITONDO LE 31|12|2025 IBY'U RWANDA, BURUNDI NA CONGO BIRAHINDUTSE, NEVA NA TSHISEKEDI BATONGANYE

Ganira na  Rtd Maj David Rwabinumi wazahaje Inzirabwoba arashisha iyi mbunda

Ganira na Rtd Maj David Rwabinumi wazahaje Inzirabwoba arashisha iyi mbunda

Ni ubwa mbere Gen. Kabarebe avuze icyo yari ashinzwe ku rugamba || Ikiganiro kiryoshye

Ni ubwa mbere Gen. Kabarebe avuze icyo yari ashinzwe ku rugamba || Ikiganiro kiryoshye

Intambara y'iminsi 6, U Rwanda rwihaniza Uganda i Kisangani

Intambara y'iminsi 6, U Rwanda rwihaniza Uganda i Kisangani

REBA GENERAL KABAREBE ASOBANURA UKO UWAYOBORAGA FDLR YATEYE U RWANDA ARI KUMWE N'ABAPFUMU BATANU

REBA GENERAL KABAREBE ASOBANURA UKO UWAYOBORAGA FDLR YATEYE U RWANDA ARI KUMWE N'ABAPFUMU BATANU

Intambara 3 za Kisangani, u Rwanda rwihaniza Uganda.

Intambara 3 za Kisangani, u Rwanda rwihaniza Uganda.

IKI GITONDO LE 31/12/2025 FDNB/FARDC BAKOMEJE OPERATION HAFI YA UVIRA NYUMA Y’IBYABAYE MU MISOZI ARC

IKI GITONDO LE 31/12/2025 FDNB/FARDC BAKOMEJE OPERATION HAFI YA UVIRA NYUMA Y’IBYABAYE MU MISOZI ARC

UKO RUTAGENGWA YARWANYE OPERATION KITONA MURI CONGO||NTAZIBAGIRWA AHO INDEGE YARIMO KAGAME YABASANZE

UKO RUTAGENGWA YARWANYE OPERATION KITONA MURI CONGO||NTAZIBAGIRWA AHO INDEGE YARIMO KAGAME YABASANZE

James Kabarebe - Rwandan Minister of Defense - Speaks of the days he was DRC Army Chief of Staff

James Kabarebe - Rwandan Minister of Defense - Speaks of the days he was DRC Army Chief of Staff

Destabilising Rwanda will be costly – Kagame

Destabilising Rwanda will be costly – Kagame

AMAKURU Y'IBYASOHOTSE MU BINYAMAKURU (UMURETI) 31.12.2025

AMAKURU Y'IBYASOHOTSE MU BINYAMAKURU (UMURETI) 31.12.2025

Gen Kabarebe noneho yifashishije imibare mu gusobanura amateka y'urugamba || Uko barwanye n'Intare

Gen Kabarebe noneho yifashishije imibare mu gusobanura amateka y'urugamba || Uko barwanye n'Intare

IKI GICUKU LE 31/12/2025 FDNB YAKOZE OPERATION YO GUSOZA UMWAKA HAFI YA UVIRA ARC IRI TAYALI UPDATES

IKI GICUKU LE 31/12/2025 FDNB YAKOZE OPERATION YO GUSOZA UMWAKA HAFI YA UVIRA ARC IRI TAYALI UPDATES

Gen Kabarebe ni we watwoherereje imodoka yadufashije gutaha mu Rwanda: Maj Gen RWARAKABIJE

Gen Kabarebe ni we watwoherereje imodoka yadufashije gutaha mu Rwanda: Maj Gen RWARAKABIJE

#AMAKURU YA SAA SABA:09/08/2024:Gakenke: Abagabo babiri bapfiriye mu kirombe

#AMAKURU YA SAA SABA:09/08/2024:Gakenke: Abagabo babiri bapfiriye mu kirombe

MOSSAD 20: BAFUNZWE IMINSI 7 BABOHORWA MU MINOTA 7 ENTEBBE|OPERATION UMURABYO W’INKUBA (THUNDERBOLT)

MOSSAD 20: BAFUNZWE IMINSI 7 BABOHORWA MU MINOTA 7 ENTEBBE|OPERATION UMURABYO W’INKUBA (THUNDERBOLT)

NARWANYE KWA IDI AMIN MBERE YO KUJYA MU NKOTANYI||UBUNDI IRIYA MBUNDA NINI NIYO YANJYE||AFANDE KING

NARWANYE KWA IDI AMIN MBERE YO KUJYA MU NKOTANYI||UBUNDI IRIYA MBUNDA NINI NIYO YANJYE||AFANDE KING

ABA GENERALS 10 BA MBERE BAKOMEYE MU RWANDA MUMATEKA Y'IGISIRIKARE CYA RDF

ABA GENERALS 10 BA MBERE BAKOMEYE MU RWANDA MUMATEKA Y'IGISIRIKARE CYA RDF

TUZA TWARI DUFITE IBANGA KU MUTIMA: Inkuru y’amasaha 24 y’Ingabo 600 z'Inkotanyi

TUZA TWARI DUFITE IBANGA KU MUTIMA: Inkuru y’amasaha 24 y’Ingabo 600 z'Inkotanyi

🛑DOCUMENTAIRE: AMABANGA YO GUKEBA KIVU ZOMBI KURI RDC | UMUGAMBI UHUZWA N’U RWANDA

🛑DOCUMENTAIRE: AMABANGA YO GUKEBA KIVU ZOMBI KURI RDC | UMUGAMBI UHUZWA N’U RWANDA

© 2025 ycliper. Все права защищены.

  • Контакты
  • О нас
  • Политика конфиденциальности

Контакты для правообладателей: [email protected]