ycliper

Популярное

Музыка Кино и Анимация Автомобили Животные Спорт Путешествия Игры Юмор

Интересные видео

2025 Сериалы Трейлеры Новости Как сделать Видеоуроки Diy своими руками

Топ запросов

смотреть а4 schoolboy runaway турецкий сериал смотреть мультфильмы эдисон
Скачать

Nari mfite Batayo 2 gusa muri KITONA Operation, 1997

Автор: Intsinzi TV

Загружено: 2022-06-10

Просмотров: 154740

Описание: OPERATION KITONA yakozwe ite?
Ndabizi neza ko rimwe waba ubivanye kuri mugenzi wawe cyangwa se mu itangazamakuru cyangwa abandi bantu baganira ushobora kuba warumvise inkuru y’igikorwa cyakataraboneka kandi ntagereranywa cya kigisirikare cy’ingabo z’u Rwanda zakoze mu gihe cy’intambara yiswe iyakabiri ya Congo yo kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2003.iki gikorwa cyamenyekanye ku Izina rya Operation KITONA. Iyi Operation KITONA ni igikorwa cya Gisirikare cyakozwe mu buryo busa nubutumvikana kuburyo kugeza nubu kikigishwa mu mashuri ya Gisirikare hose mu Isi kubera ubuhanga bwakataraboneka cyakoranywe mu buryo bwose bushoboka ndetse n’Uwayoboye iki gikorwa Jenerali James KABAREBE ni Umusirikare w’ibigwi bihambaye mu Isi byatumye Izina rye riguma hafi yabandi ba Jenerali bibirangirire mu Isi. Uyu munsi ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME mu by’umutekano.iyi Operation KITONA yakataraboneka rero niyo natwe tugiye kugarukaho ngo tukubwire uko yagenze nuko yakozwe .iyi ni Intsinzi Tv.uwateguye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndetse wagitunganijwe mu majwi ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.

Iki kiganiro mu kugitegura nifashishije inyandiko yitwa “The Kitona Operation:RWANDA’S GAMBLE TO CAPTURE KINSHASA AND THE MISLEADING OF AN “ALLY” Yanditswe na James STEJSKAL uyu n’umuhanga mu bijyanye na Politiki n’Umutekano mpuzamahanga ndetse n’amateka y’igisirikare mu Isi. Kandi uyu yabaye muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’amerika I Kigali mu Rwanda kuva mu 1997 kugeza mu 2000 byatumye aba umwe mu bantu bafite byinshi bazi mu ntambara yiswe iya Congo ya Kabiri byanamuhaye ubushobozi bwo kwandika ku gikorwa cyakataraboneka cya operation KITONA.
Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 1997 ingabo za AFDR zari ziyobowe na Laurent Desire KABILA zigaruriye umujyi wa Kinshasa binashyira akadomo k’imyaka 32 kubutegetsi bw’umunyagitugu umugabo w’igihangange kandi w’icyamamare Marchal w’Umuzayirwa Mobutu Sese Seko. Izi ngabo za AFDR za Laurent Desire Kabila zari zihuriyemo abanyarwanda ndetse n’izindi ngabo z’ibindi bihugu birimo u Burundi na Uganda zikigera I Kinshasa ntakindi cyakurikiyeho uretse kugeza Laurent Desire Kabila ku mwanya wo kuba Perezida wa Zaire niko icyo gihugu kitwaga icyo gihe ndetse mu byo yahise akora mbere y’ibindi ni uguhindura iryo zina noneho kitwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ubwo ni nabwo yahisemo James KABAREBE wari umuyobozi wa Gisirikare wa AFDR wari ufite ipeti rya Koloneri icyo gihe ahita amugira umugaba mukuru w’ingabo z’igisirikare gishya cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
James KABAREBE mu byo yakoze byose kwari ugufasha KABILA ngo abashe kugira inzego zihamye za Gisirikare kuko niwe waremye igisirikare cya congo kuko KABILA ntacyo yarafite. Kabila amaze kuba Perezida no kuryoherwa n’ubutegetsi nibwo ibihugu bitifuzaga umubano we n’u Rwanda byari birangajwe imbere n’Ubufaransa byaje byereka KABILA uburyo abanyarwanda bari ikibazo muri Congo maze nawe koko abibona atyo maze ahitamo gutera u Rwanda umugongo ahubwo afatanya nabandi barurwanyaga barimo n’imitwe yashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugaruka gusoza umugambi wa jenoside.
Kwiyunga KABILA n’iyi mitwe cyari ikimenyetso ndakumirwa cyuko noneho aba bombi bashakaga gusenya u RWANDA ntakabuza.gusa Iyo migambi yose KABILA yabonaga ko atayipanga agifite ingabo z’u Rwanda mu gihugu cye ndetse na James KABAREBE akiyoboye ingabo ze
Nibwo rero hashize igihe cy’umwaka umwe umubano mwiza wari hagati y’u Rwanda na Congo ya KABIRA wahise wangirika ntiwaba ugikomeje ndetse ubwo KABILA nabamufashije mu rugamba rwo kwirukana Mobutu kubutegetsi baba barashwanye.mu byambere Laurent Desire KABILA yahise akora ni ukwirukana Ingabo z’u RWANDA zari kubutaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo . nubundi yahereye kuri James KABAREBE wari waramuhaye Serivisi zagatangaza zo kuyobora urugamba rwamupfumbatishije ubutegetsi aho yamukuye ku mwanya wo kuyobora ingabo aranamwirukana.undi nawe akora ibishoboka byose ataha mu rugo.
Kuri iyi nshuro u Rwanda rwahise rubibona neza ko KABILA yararugambaniye kandi rwarakoze byose ngo agere kubutegetsi.byose yarabyirengagije akaba yaragiye gukorana n’imitwe irurwanya mu ntambara bari bagiye kurugabaho. U Rwanda narwo ntirwari rwiteguye kubona ibyo biba ntirwari rufite impamvu nimwe yo kubyemera.ubwo narwo nibwo rwafashe umwanzuro wo kumutanga rukamugabaho ibitero atarisuganya.

Не удается загрузить Youtube-плеер. Проверьте блокировку Youtube в вашей сети.
Повторяем попытку...
Nari mfite Batayo 2 gusa muri KITONA Operation, 1997

Поделиться в:

Доступные форматы для скачивания:

Скачать видео

  • Информация по загрузке:

Скачать аудио

Похожие видео

"Twumvikanye guhererekanya imfungwa z’intambara, ariko Habyarimana yishe izacu" - Gen (Rtd) Kabarebe

Intambara 3 za Kisangani, u Rwanda rwihaniza Uganda.

Intambara 3 za Kisangani, u Rwanda rwihaniza Uganda.

IBYABEREYE ENTEBBE ISRAEL YABYONGERA? UBUKANA BW'ITSINDA

IBYABEREYE ENTEBBE ISRAEL YABYONGERA? UBUKANA BW'ITSINDA "SEYERET MATKAL" MURI OPERATIONS ZIDASANZWE

Ni ubwa mbere Gen. Kabarebe avuze icyo yari ashinzwe ku rugamba || Ikiganiro kiryoshye

Ni ubwa mbere Gen. Kabarebe avuze icyo yari ashinzwe ku rugamba || Ikiganiro kiryoshye

URUGAMBA RWA KISANGANI RWARI INDYAKURYE|BYISWE INTAMBARA YA AFRICA|KURASANA KW'U RWANDA NA UGANDA

URUGAMBA RWA KISANGANI RWARI INDYAKURYE|BYISWE INTAMBARA YA AFRICA|KURASANA KW'U RWANDA NA UGANDA

INKOTANYI muri VIDEO utazi na rimwe.

INKOTANYI muri VIDEO utazi na rimwe.

GUHERA AYOBORA INGABO 600 MURI CND KUGERA ASEZERERWA |IBIGWI BYA GIKOMANDO| Lt Gen. CHARLES KAYONGA

GUHERA AYOBORA INGABO 600 MURI CND KUGERA ASEZERERWA |IBIGWI BYA GIKOMANDO| Lt Gen. CHARLES KAYONGA

REBA GENERAL KABAREBE ASOBANURA UKO UWAYOBORAGA FDLR YATEYE U RWANDA ARI KUMWE N'ABAPFUMU BATANU

REBA GENERAL KABAREBE ASOBANURA UKO UWAYOBORAGA FDLR YATEYE U RWANDA ARI KUMWE N'ABAPFUMU BATANU

⚡ПАРУ ЧАСОВ НАЗАД! Путин СДЕЛАЛ ВАЖНЫЙ АНОНС на 2026 по

⚡ПАРУ ЧАСОВ НАЗАД! Путин СДЕЛАЛ ВАЖНЫЙ АНОНС на 2026 по "СВО"! Москва ГОТОВИТ ОБЪЯВИТЬ ПОБЕДУ

Intambara y'iminsi 6, U Rwanda rwihaniza Uganda i Kisangani

Intambara y'iminsi 6, U Rwanda rwihaniza Uganda i Kisangani

UKO RUTAGENGWA YARWANYE OPERATION KITONA MURI CONGO||NTAZIBAGIRWA AHO INDEGE YARIMO KAGAME YABASANZE

UKO RUTAGENGWA YARWANYE OPERATION KITONA MURI CONGO||NTAZIBAGIRWA AHO INDEGE YARIMO KAGAME YABASANZE

"MUSENGE😳INTAMBARA Y'UBURUNDI N'U RWANDA IZABA MBI KU BATURAGE"UBUHANUZI

Ibikorwa byaranze Umunsi mukuru w'impunzi 2017

Ibikorwa byaranze Umunsi mukuru w'impunzi 2017

REBA:GENERAL JAMES KABAREBE AHISHUYE AMABANGA N'AMAYERI INKOTANYI ZAKORESHEJE ZIBOHORA U RWANDA

REBA:GENERAL JAMES KABAREBE AHISHUYE AMABANGA N'AMAYERI INKOTANYI ZAKORESHEJE ZIBOHORA U RWANDA

UMUKOMANDO SENKERI AZANYE ANDI MAKURU -IBY’INZOKA NINI YABAGA KWA PEREZIDA NUKO GEN CASTAR YAJE DAR

UMUKOMANDO SENKERI AZANYE ANDI MAKURU -IBY’INZOKA NINI YABAGA KWA PEREZIDA NUKO GEN CASTAR YAJE DAR

KITONA OPERATION - IBIGWI BY’INGABO Z’U RWANDA (RDF)

KITONA OPERATION - IBIGWI BY’INGABO Z’U RWANDA (RDF)

"Ducunga Umutekano kandi turi Abizerwa” INKURU y’Abajepe b’u Rwanda

UKO IGITERO CYA RUHENGERI NICYO GUFATA GABIRO BYATEGUWE (RTD)GATWAZA

UKO IGITERO CYA RUHENGERI NICYO GUFATA GABIRO BYATEGUWE (RTD)GATWAZA

Kim Jong un - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP481

Kim Jong un - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP481

TUZA TWARI DUFITE IBANGA KU MUTIMA: Inkuru y’amasaha 24 y’Ingabo 600 z'Inkotanyi

TUZA TWARI DUFITE IBANGA KU MUTIMA: Inkuru y’amasaha 24 y’Ingabo 600 z'Inkotanyi

© 2025 ycliper. Все права защищены.



  • Контакты
  • О нас
  • Политика конфиденциальности



Контакты для правообладателей: [email protected]